DNI MINISTIRES Turi bande? Ibyo watumenyaho
DNIM yatangiriye mu gusangira ijambo ry’Imana hagati y’abantu bake hakoreshejwe umurongo wa telefoni ku itariki ya 14 Nyakanga 2014. Umubare w’abantu babishaka wagiye wiyongera kugera ubwo byabaye ngombwa ko hakoreshwa Whatsapp, ariko bigeze hagati Imana itanga isezerano ko DNIM izakomera, ikaguka ikagera ku mpera z’isi

DNIM yatangiriye mu gusangira ijambo ry’Imana hagati y’abantu bake hakoreshejwe umurongo wa telefoni ku itariki ya 14 Nyakanga 2014. Umubare w’abantu babishaka wagiye wiyongera kugera ubwo byabaye ngombwa ko hakoreshwa Whatsapp, ariko bigeze hagati Imana itanga isezerano ko DNIM izakomera, ikaguka  ikagera ku mpera z’isi.  Byose hagiye habamo umugisha mu kwaguka mu buryo butandukanye ku buryo hahise hategurwa n’igikorwa cyo guhura. Ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa cyenda 2014, hahise habaho guhurira i Kampala mu bugande, aho benshi mu banyamuryango bahuriye cyane  abari baturutse muri Afurika, hakaba harahawe umugisha abakozi b’Imana bo hasi kugirango bafashwe nabo batere imbere.

DNIM rero ikaba ifite n’ibindi bikorwa by’imishinga bigamije gufasha abantu kwikura mu bukene. Twavuga nk’umushinga  w’IMANZI ufasha abaturage mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibihumyo. DNIM ikaba ifite na none umushinga wo gufasha abakene, ibaha imyambaro. Hakaba hakusanywa imyenda n’inkweto biturutse hirya no hino mu nsengero zitandukanye zo muri Amerika.
Ubu DNIM ikaba iri gufungura amashami menshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Uburayi, Aziya na Afurika aho ikomeje kwigisha ijambo ry’Imana no gufasha abantu mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

ICYEREKEZO
Viziyo ya DNIM ni uguguhuza abantu hakoreshejwe ibyigisho, hashingiwe ku ijambo ry’Imana rivuga riti “Nimugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n’umwana  n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugera ku mpera y’isi”  Matayo 28:19-20

MISIYO
Gukora dusenga

INTEGO
-    Kuyobora abantu mu buryo bw’umwuka;
-    Gufasha abantu gutera imbere binyuze mu biganiro, amahugurwa, imishinga ndetse no gufashanya hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Math Captcha
− 3 = 5