UMURIMO WA KRISTO
Abaroma3:23-26 kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana, ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu.

Ijambo ry'Imana ryerekana impamvu dukwiriye agakiza muri uriya murongo twatangije (Kuko bose bakoze ibyaha). Niyo mpamvu Imana yateganije agakiza kacu binyuze mu kuduha ivuko rishya kuko aho umupira warengeye burya niho urengurirwa. Bisobanuye ko ubwa mbere twavukiye muri Adamu wa mbere tukavukana kamere y'icyaha.

 

Niyo mpamvu dusabwa kuvuka ubwa 2 tukakira Adamu wa 2 ari we Yesu Kristo. Iyo twakiriye ubwami bwa Kristo muri twe rero kubwo kwemera kuyoborwa nawe tuba twinjiye mu bwami bwe tukaba abana b'Imana kubwo kwizera. Ibi byose tubiheshwa n'umuriro Yesu yakoreye ku musaraba nk'uko tugiye kuwubona muri ya magambo 3 tugiye kuvuga.

 

1. GUTSINDISHIRIZWA:

Gutsindishirizwa ni imvugo ikoreshwa mu nkiko aho umuntu ubifitiye ububasha yemeza ko urubanza ruvuye ku muntu runaka wahamwaga n'icyaha. Natwe twabonye ko icyaha gishingiye ku ivuko kiduhama niyo mpamvu Imana yadushyiriyeho iri vuko rishya riboneka muri Kristo Yesu umwami wacu. Kumwakira rero ni ukwiteganiriza

 

Reka turebe urugero rwo gutsindishirizwa

 

Karisa yibye ihene. Amategeko ateganya ko umuntu wibye ihene yishyura 1M Rwf ngo ahanagurweho icyaha cye.

Kamanzi amenye ayo makuru yagiye mu rukiko yishyura ya 1M kubwa Kalisa.

Kalisa yahise ahinduka umwere kuko hishyuwe igiciro/ikiguzi cy'icyaha cye ubu yatashye nta kindi asabwa uretse kutazongera kuko yatsindishirijwe.

Natwe Yesu yadutsindishirije mu mategeko y'ijuru ubwo yarihaga umwenda w'ibyaha twakoze akoresheje amaraso ye tukaba dusabwa KUMWIZERA tukabarwaho gukiranuka kwe.

Hallelujaaaah

Yesu nawe rero yaje kwishyura ikiguzi cy'icyaha cyacu atanga amaraso ye kuko niyo yonyine yashoboraga kwishyura uwo mwenda.

2. GUCUNGURWA

Tuvuye kurebera umurimo wa Kristo mu mategeko reka noneho turebe muri Société.

 

Mu miryango myinshi, iyo umuntu yagirwaga imbata n'undi byabaga bishoboka ko habonetse umuntu ubifitiye ububasha (uwo bitaga umucunguzi wa bugufi) yashoboraga kuza akishyura ikiguzi gihesha wa wundi wari imbata gukurwa mu bubata akaba uw'umudendezo.

Uko niko Yesu yaje adusanga mu bubata bwa Satani n'ibyaha bye kubwa kamere arangije atanga cya kiguzi twavuze atugurira Kuba Abe adukuye mu bubata bwa Satani.

 

Niyo mpamvu iyo dusubiye mu byaha bimubabaza umutima kuko yatanze ikiguzi kingana n'ubuzima bwe ngo ubaturwe.

Uramenye ntuzasubireyo rwose.

Yesu rero yaraducunguye niyo mpamvu dukwiriye kuba abe rwose niba twemeranya ko ububata bwa Satani Atari bwiza.

Imana ibidushoboze.

 

3. YESU YATUBEREYE IMPONGANO

Impongano nayo yabaga ari igitambo cyangwa ikiguzi cyahabwaga imana cyangwa umutware kugira ngo ashire uburakari bitewe n'ikosa ryabaye

Njya numva abanyarwanda bavuga ko batangaga ihene/inkoko y'ibara rimwe wasanga ari nkabyo,

 

Yesu nawe yadukijije uburakari bw'Imana kuko yaturakariye kubw'ibyaha bya kamere twakomoye kuri Adamu wa mbere.

Maze Yesu araza atubera impongano muri buriya buryo bwombi Kuko yabaye igitambo atanga na cya kiguzi twavuze.

 

Ibi bintu rero tugomba kubibana mu mitima yacu bikatubera imbaraga zituma dukunda Kristo watwitangiye ngo tube abe.

 

Reka nsoze mbibutsa ko Ibi byose tubiheshwaa no kumwizera kuko iyo twizeye (twemeye kwakira ubwami n'ubuyobozi bwe) duhita dushyirwa mu be.

 

Dusabwa kubimenya rero tukabyakira tukabyizera bikaduhesha imbaraga zituma tubana n'Imana duha agaciro icyo Yesu yakoze.

 

Shalom!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Math Captcha
97 − 87 =