Mu buzima tubayemo iyo utazi impamvu y'ikintu kugikora birakugora
ndetse rimwe na rimwe ntugishobore kuko utazi impamvu yacyo.
Niyo mpamvu nifuje ko tureba iri jambo tugatangira kwitoza kubabarira
tudahatwa n'uko ari itegeko ahubwo tukabikora nk'ubuzima tugomba kubamo
kubw'impamvu nenda kubabwira。
Mu ijambo twasomye, Yesu yariho yigisha abigishwa be gusenga
ashoje, mu ngingo 8 zigize isengesho yatsindagiye iya 6 ivuga ku mbabazi
anerekana umumaro wabyo n'igihombo cyo kutabikora
Matayo we yakoresheje imvugo ijimije kuko yabwiraga bene wabo ati:
Uduharire imyenda yacu nk'uko natwe tuyiharira abayiturimo kuko mu
isezerano rya kera ikosa ryiturwaga irindi (iryinyo rihorerwe irindi) Ibi
byerekana ko uwabaga agukuyemo ijisho yabaga akugiyemo umwenda wo kuzakuramo
irye nawe.
Ariko umwami wacu yadusabye guhara bene iyi myenda
.
Imana ishaka ko tubabarira abantu nk'uko yatubabariye kandi nk'uko
itubabarira
1.DUKWIRIYE KUBABARIRA KUKO NATWE DUKENEYE IMBABAZI
Iki turagihuza n'uko DUKWIRIYE
KUBABARIRA KUKO NATWE TWABABARIWE n'Imana ikaba itakitubaraho ibyaha byose
twihannye imbere yayo.
Imana yatubabariye tutari twayisaba imbabazi, ahubwo aho
tubimenyeye tukabyizera tuza kwakira imbabazi Imana yatugiriye.
Umukristo nawe akwiriye gutunga imbabazi muri we kugeza ubwo
ababarira Umuntu bidasabye ko aza kumusaba imbabazi, ahubwo wa muntu yagira
ubutwari akazaza kwakira imbabazi yagiriye.
Kubera ko: Imana yaratubabariye maze iduhindura ibigega
by'imbabazi zayo
Halleluiah
Yesu yaduhaye ikigereranyo cy'umuntu wahariwe umwenda munini kuko
atari abashije kuwishyura, ariko ahuye na mugenzi we umurimo umwenda muto
bimunanira kumuharira uwo mwenda ahubwo aramuniga.
Aya makuru bayagejeje kuri wa mu boss wahariye uyu mukozi umwenda
we biramubabaza aramufata amushyira muri gereza maze Yesu aboneraho kutubwira
ngo:
"Na
Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye
mu mutima.”
Matayo
18:35
Umunsi Imana itubabarira yatubibyemo imbuto yo kubabarira kandi
ishaka ko iyo mbuto tuyibyaza umusaruro tubabarira bene data nk'uko natwe
twababariwe.
Kuba bataramenya ko bakeneye imbabazi ntibiduhesha uburenganzira
bwo kutababarira kuko natwe twababariwe mbere y'uko tumenya ko dukeneye izi
mbabazi.
Halleluiah
Itoze guha agaciro imbabazi Imana yakugiriye kandi ikomeje
kukugirira bizaguhesha imbaraga zo kubona ko abandi nabo bakwiriye imbabazi
ziguturukaho maze ubabarire bitakugoye.
Impamvu ya mbere dukwiriye kubabarira ni uko natwe twababariwe
kandi n'uyu munsi dukeneye imbabazi z'Imana ndetse n'imbabazi z'abantu.
Mbese iyo ukosheje wifuza ko abantu bagufata bate?
Uba ushaka ko bakumva, rimwe uti ndi umuntu, ugakenera ko
bakugirira imbabazi mbega.
Nawe genda ugire utyo kuko itegeko Yesu yaduhaye ridusaba ko Ibyo
twifuza ko abandi batugirira natwe tubibagirira。
