IMPAMVU DUKWIRIYE KUBABARIRA (Igice cya 1)
Matayo 6:12,15 Uduharire imyenda yacu, nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu Luka 11: 4 Utubabarire ibyaha byacu, Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.

Mu buzima tubayemo iyo utazi impamvu y'ikintu kugikora birakugora ndetse rimwe na rimwe ntugishobore kuko utazi impamvu yacyo.

Niyo mpamvu nifuje ko tureba iri jambo tugatangira kwitoza kubabarira tudahatwa n'uko ari itegeko ahubwo tukabikora nk'ubuzima tugomba kubamo kubw'impamvu nenda kubabwira

Mu ijambo twasomye, Yesu yariho yigisha abigishwa be gusenga ashoje, mu ngingo 8 zigize isengesho yatsindagiye iya 6 ivuga ku mbabazi anerekana umumaro wabyo n'igihombo cyo kutabikora

Matayo we yakoresheje imvugo ijimije kuko yabwiraga bene wabo ati:

Uduharire imyenda yacu nk'uko natwe tuyiharira abayiturimo kuko mu isezerano rya kera ikosa ryiturwaga irindi (iryinyo rihorerwe irindi) Ibi byerekana ko uwabaga agukuyemo ijisho yabaga akugiyemo umwenda wo kuzakuramo irye nawe.

Ariko umwami wacu yadusabye guhara bene iyi myenda

.

Imana ishaka ko tubabarira abantu nk'uko yatubabariye kandi nk'uko itubabarira

 

1.DUKWIRIYE KUBABARIRA KUKO NATWE DUKENEYE IMBABAZI

Iki turagihuza n'uko DUKWIRIYE KUBABARIRA KUKO NATWE TWABABARIWE n'Imana ikaba itakitubaraho ibyaha byose twihannye imbere yayo.

Imana yatubabariye tutari twayisaba imbabazi, ahubwo aho tubimenyeye tukabyizera tuza kwakira imbabazi Imana yatugiriye.

 

Umukristo nawe akwiriye gutunga imbabazi muri we kugeza ubwo ababarira Umuntu bidasabye ko aza kumusaba imbabazi, ahubwo wa muntu yagira ubutwari akazaza kwakira imbabazi yagiriye.

Kubera ko: Imana yaratubabariye maze iduhindura ibigega by'imbabazi zayo

Halleluiah

Yesu yaduhaye ikigereranyo cy'umuntu wahariwe umwenda munini kuko atari abashije kuwishyura, ariko ahuye na mugenzi we umurimo umwenda muto bimunanira kumuharira uwo mwenda ahubwo aramuniga.

Aya makuru bayagejeje kuri wa mu boss wahariye uyu mukozi umwenda we biramubabaza aramufata amushyira muri gereza maze Yesu aboneraho kutubwira ngo:

"Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”

Matayo 18:35

 

Umunsi Imana itubabarira yatubibyemo imbuto yo kubabarira kandi ishaka ko iyo mbuto tuyibyaza umusaruro tubabarira bene data nk'uko natwe twababariwe.

Kuba bataramenya ko bakeneye imbabazi ntibiduhesha uburenganzira bwo kutababarira kuko natwe twababariwe mbere y'uko tumenya ko dukeneye izi mbabazi.

Halleluiah

 

Itoze guha agaciro imbabazi Imana yakugiriye kandi ikomeje kukugirira bizaguhesha imbaraga zo kubona ko abandi nabo bakwiriye imbabazi ziguturukaho maze ubabarire bitakugoye.

Impamvu ya mbere dukwiriye kubabarira ni uko natwe twababariwe kandi n'uyu munsi dukeneye imbabazi z'Imana ndetse n'imbabazi z'abantu.

 

Mbese iyo ukosheje wifuza ko abantu bagufata bate

Uba ushaka ko bakumva, rimwe uti ndi umuntu, ugakenera ko bakugirira imbabazi mbega.

Nawe genda ugire utyo kuko itegeko Yesu yaduhaye ridusaba ko Ibyo twifuza ko abandi batugirira natwe tubibagirira

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Math Captcha
41 − = 31