IMPAMVU DUKWIRIYE KUBABARIRA (Igice cya 2)
Rom 8:28 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye. Ijambo ry'Imana ritwereka ko nta kintu kibasha kutugeraho Imana itakimenye kuko ni Imana izi byose kandi ikabera hose icya rimwe. Niba wizera Imana uku mvuze byakaguhesheje imbaraga zo kubabarira kubera ko: Mu buzima busanzwe iyo habayeho ikintu gishaka guhungabanya umuntu urinzwe, abamurinze nibo bakora reaction (ihhangana) mbere ndetse akenshi we aranituriza. Sibyo yemwe?

2. Dukwiriye kubabarira kubwo kumenya ko tubayeho kubw'umugambi w'Imana

 

Niba rero Imana ari umurinzi wacu wo kwizerwa nk'uko tujya tubiririmba twakagombye kumenya ko ibitubaho byose ibigenzurira hafi kandi ubwo ari uko bimeze iba ibasha no kubibyazamo ibyiza nk'uko Pawulo yatubwiye.

Halleluiah

Reka turebe uko Yozefu yabyitwayemo:

Itang 50:16-20 Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati

‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n'icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.

Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.”

Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana?

Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.

Yosefu yari afite uburyo n'impamvu zo kwihorera kuri bene se,

Ariko kutihorera yabibashishijwe n'impamvu imwe gusa.

Si ndi mu cyimbo cy'Imana

(Yari azi ko Imana ibasha kwemera umugambi wayo ukanyura no mu bigoye)

Bibiriya ivuga ko guhoora ari ukw'Imana kandi koko nibyo kuko Imana yonyine niyo ibasha kumenya neza impamvu umuntu yababaje cyangwa yagiriye nabi abandi.

Nicyo gituma abari mu mababa y'Uwiteka batumbira imbabazi ze no mu bihe bibi kuko ntacyabageraho kitanyuze kuri we.

 

Iyo rero uzi ko ibintu byose biva ku mana, birakorohera kubabarira kuko aho kureba uwakubabaje utumbira Yesu kandi burya kumutumbira niyo ntsinzi yacu.

 

 

Reka turebe uko nawe yabyitwayemo (Ndavuga Yesu)

Yoh 19:10-11 Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?”

Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”

Murabona ko na Yesu yabashije kunesha kubwo kumenya ko ibiri kumubaho ari umugambi w'Imana kuruta uko ari gahunda y'abaroma cyangwa abayuda.

 

Ahubwo wari umugambi Imana yemeye ko ubaho ngo icungure inyokomuntu.

Birumvikana rero ko iyo utumbiriye Imana aho gutumbira umuntu biguhesha intsinzi bidasubirwaho kuko Imana yacu ari iyo kwizerwa.

Nose koko hari uwavuga ko Yesu atari akwiriye gupfa

Nibwira ko ntawe ahubwo twese urupfu rwe rwatugiriye umumaro

Ubwo rero Imana yemeye ko Yesu ababazwa ku bwawe nawe izemera ko ubabazwa kugira ngo ikwereze kandi igukurize muri uwo mubabaro kandi uzagirire abera umumaro.

burya ibyemera kuko iba ibona ukwiriye kugeragezwa no kubabazwa kubw'umumaro wabyo nk'uko na Pawulo yavuze ko tutahawe kwizera Kristo gusa ahubwo twahawe no kubabazwa kubwe

 

Twibukiranye ko iyo unesheje ikigeragezo, ubuhamya ukuramo bukubera urwego uzuririraho unesha icy'ubutaha Kandi bikabera abazagukurikira iteme bazambukiraho banesha nabo.

Ikindi kandi niba Imana ari yo murinzi wacu, Na bamwe bakuvuga baba bameze nk'abari kugusengera kuko ngo ijya imanuka ikaza kureba niba ibivugwa ari byo (twibuke Sodomu na Gomora)

Nuvugwa ujye utuza iyera ikumvire inafate icyemezo.

 

Menya ko Imana ikurinze idatsindwa bigutere ko ibyakugezeho n'ubwo bikomeye bifite impamvu nziza.

 

Dore aha uko yabyitwayemo:

1 Bami 20:28 nuko haza umuntu w'Imana, asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ”

Tuza rero urabona ko ifite amakuru, ibyo ibona byasuzuguza izina ryayo ntiyabiha ikaze kuri wowe ibyo yemeye ni uko yari igufitiye ikizere ko wabyitwaramo neza.

Ntuyitenguhe rwose.

 

Pawulo nawe mu ntambara yahuraga Nazo, ntiyibonaga nk'imbohe y'abaroma cyangwa imbohe y'abayuda bamutanze ahubwo yiyumvaga nk'imbohe ya Kristo, bikamuhesha kuba amahoro.

Filem 1:1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,

Aha naho yakoresheje iriya myumvire yo gukora kw'Imana inyuma yo kugeragezwa yemeza Filemoni ko Onesimo akwiriye imbabazi ze.

Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,

Reka nsoze iyi ngingo mbibutsa ko:

Byose bifataniriza hamwe kuzanira ibyiza abahamagawe nk'uko Imana yabigambiriye.

Ubwo bimeze gutya rero, nubabazwa ujye ufata abakubabaza nk'abarimu biguheshe imbaraga zo kubababarira kubwo kwihangana.

 

Ujye wibuka ko Imana yemeye ko unyura muri iyo nzira uyitumbire iguhe ubushobozi bwo kumva amasomo ishaka kuguha maze uhagarare nka Yosefu uti:

Si ndi mu cyimbo cy'Imana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Math Captcha
42 − = 33