2. Dukwiriye kubabarira kubwo kumenya ko
tubayeho kubw'umugambi w'Imana
Niba rero Imana ari umurinzi wacu wo kwizerwa nk'uko tujya
tubiririmba twakagombye kumenya ko ibitubaho byose ibigenzurira hafi kandi ubwo
ari uko bimeze iba ibasha no kubibyazamo ibyiza nk'uko Pawulo yatubwiye.
Halleluiah
Reka turebe uko Yozefu yabyitwayemo:
Itang
50:16-20 Batuma kuri Yosefu bati “So
atarapfa yaradutegetse ati
‘Muzabwire
Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n'icyaha cyabo kuko
bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so
igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.
Ndetse
bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu
bawe.”
Yosefu
arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana?
Ku bwanyu
mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza,
kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.
Yosefu yari afite uburyo n'impamvu zo kwihorera kuri bene se,
Ariko kutihorera yabibashishijwe n'impamvu imwe gusa.
Si ndi mu
cyimbo cy'Imana
(Yari azi ko Imana ibasha kwemera umugambi wayo ukanyura no mu
bigoye)
Bibiriya ivuga ko guhoora ari ukw'Imana kandi koko nibyo kuko
Imana yonyine niyo ibasha kumenya neza impamvu umuntu yababaje cyangwa yagiriye
nabi abandi.
Nicyo gituma abari mu mababa y'Uwiteka batumbira imbabazi ze no mu
bihe bibi kuko ntacyabageraho kitanyuze kuri we.
Iyo rero uzi ko ibintu byose biva ku mana, birakorohera kubabarira
kuko aho kureba uwakubabaje utumbira Yesu kandi burya kumutumbira niyo ntsinzi
yacu.
Reka turebe uko nawe yabyitwayemo (Ndavuga Yesu)
Yoh
19:10-11 Pilato aramubaza ati
“Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite
ububasha bwo kukubamba?”
Yesu aramusubiza
ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni
cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”
Murabona ko na Yesu yabashije kunesha kubwo kumenya ko ibiri
kumubaho ari umugambi w'Imana kuruta uko ari gahunda y'abaroma cyangwa abayuda.
Ahubwo wari umugambi Imana yemeye ko ubaho ngo icungure
inyokomuntu.
Birumvikana rero ko iyo utumbiriye Imana aho gutumbira umuntu
biguhesha intsinzi bidasubirwaho kuko Imana yacu ari iyo kwizerwa.
Nose koko hari uwavuga ko Yesu atari akwiriye gupfa?
Nibwira ko ntawe ahubwo twese urupfu rwe rwatugiriye umumaro
Ubwo rero Imana yemeye ko Yesu ababazwa ku bwawe nawe izemera ko
ubabazwa kugira ngo ikwereze kandi igukurize muri uwo mubabaro kandi uzagirire
abera umumaro.
burya ibyemera kuko iba ibona ukwiriye kugeragezwa no kubabazwa
kubw'umumaro wabyo nk'uko na Pawulo yavuze ko tutahawe kwizera Kristo gusa
ahubwo twahawe no kubabazwa kubwe。
Twibukiranye ko iyo unesheje ikigeragezo, ubuhamya ukuramo
bukubera urwego uzuririraho unesha icy'ubutaha Kandi bikabera abazagukurikira
iteme bazambukiraho banesha nabo.
Ikindi kandi niba Imana ari yo murinzi wacu, Na bamwe bakuvuga
baba bameze nk'abari kugusengera kuko ngo ijya imanuka ikaza kureba niba
ibivugwa ari byo (twibuke Sodomu na Gomora)
Nuvugwa ujye utuza iyera ikumvire inafate icyemezo.
Menya ko Imana ikurinze idatsindwa bigutere ko ibyakugezeho n'ubwo
bikomeye bifite impamvu nziza.
Dore aha uko yabyitwayemo:
1 Bami
20:28 nuko haza umuntu w'Imana,
asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya
bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni
cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi
Uwiteka.’ ”
Tuza rero urabona ko ifite amakuru, ibyo ibona byasuzuguza izina
ryayo ntiyabiha ikaze kuri wowe ibyo yemeye ni uko yari igufitiye ikizere ko
wabyitwaramo neza.
Ntuyitenguhe rwose.
Pawulo nawe mu ntambara yahuraga Nazo, ntiyibonaga nk'imbohe
y'abaroma cyangwa imbohe y'abayuda bamutanze ahubwo yiyumvaga nk'imbohe ya
Kristo, bikamuhesha kuba amahoro.
Filem 1:1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo
mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,
Aha naho yakoresheje iriya myumvire yo gukora kw'Imana inyuma yo
kugeragezwa yemeza Filemoni ko Onesimo akwiriye imbabazi ze.
Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo
muzabane iteka,
Reka nsoze iyi ngingo mbibutsa ko:
Byose bifataniriza hamwe kuzanira ibyiza abahamagawe nk'uko Imana
yabigambiriye.
Ubwo
bimeze gutya rero, nubabazwa ujye ufata abakubabaza nk'abarimu biguheshe
imbaraga zo kubababarira kubwo kwihangana.
Ujye wibuka ko Imana yemeye ko unyura muri iyo nzira uyitumbire
iguhe ubushobozi bwo kumva amasomo ishaka kuguha maze uhagarare nka Yosefu uti:
Si ndi mu cyimbo cy'Imana.
