WOWE WUBAHIRA IMANA IKI?
Yobu 1:9-10 Maze Satani asubiza Uwiteka ati"Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?_ Ntiwagiye umurinda we n'inzu ye n'ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w'amaboko ye, n'amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe."

Nyuma yo gusoma iri jambo nifuje ko tuganira kuri topic igira Iti: WOWE WUBAHIRA IMANA IKI?

 

Iki kibazo nicyo Satani yagendeyeho yereka Imana ko Yobu afite impamvu zo kubaha Imana ariko yari yahengamiye cyane ku mpamvu z'umubiri (wamuhaye amatungo, ubuzima, abana, etc...

Ariko se Koko Yobu yibahiraga Imana ibifatika????

 

Pawulo yaragize ati:

Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asaza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye,

kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.

Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.

(2 Abakorinto 4:16-18)

 

Ntitureba ku bifatika

Urugamba Yobu yatsinze IYO aza Kuba areba ku bifatika, ntiyari butere intambwe n'imwe adatsinzwe n'ubugome bwa Satani.

Ariko yagaragaje ko atubahiraga Imana ibifatika/ibigaragara ubwo yaneshaga imbere y'ibigeragezo bitandukanye yahuraga nabyo.

Natwe dukeneye kugira umutima utubakira kubaha Imana kwacu ku bifatika.

Turi mu gihe ivugabutumwa rikunzwe Kandi rifite imbaraga ari irishingiye ku bifatika ibyo bigahamywa n'urukundo abantu bakunze ubuhanuzi kuko nka 90% buba butanga ikizere cy'ibifatika, ariko ijambo ry'Imana ritwigisha uko dukwiriye kubaha Imana no mu gihe bidahari bakarigendera kure.

Ni yo mpamvu rero nifuje ko uyu munsi Buri wese agenzura ubukristo bwe muri izi mpuguro zitari ndende zifite intego yabajije ngo:

WOWE WUBAHIRA IMANA IKI?

 

Kubaha Imana kwacu gukwiriye kurenga imbibi z'umubiri kugashinga imizi mu isi y'Umwuka aho twubahira Imana ko yatubyaye ikatugira abana, ikanadusezeranya ubugingo buhoraho nyuma y'urupfu kuko ibi isi ntibitanga.

Kubaha Imana kwacu gukwiriye kuduhesha kubaho ubuzima bw'Umwuka butanyeganyezwa n'ibihe kuko Imana yacu iri hejuru y'ibihe.

Tukabaho dufite ibyiringiro kuko tuzi ko Data wat twese adukunda nk'uko Pawulo yigeze kubaza ati:

Ubwo yaduhaye umwana wayo izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?

Nibitagenda gutyo, tuzagendera mu kigare cya Hallelujah nyinshi n'indirimbo n'amakorasi ameze nka entertainment tubeho ubuzima nk'ubwa Lawodokiya yabwiwe ko yiyita umutunzi ari umutindi wo kubabarirwa.

Nahoze nganira n'umuntu twibaza impamvu ubuzima bw'Umwuka mu bihugu byateye imbere bwakendereye tuza gusanga byaratewe n'uko babaye mu bihe byo kubaha Imana kuko bakennye ariko ubukire bwaza ya sano ntigire icyo ibamarira kuko tudakwiriye kubahira Imana ibifatika ahubwo tuyubahira abo yatugize bo (yatugize abana)

Hallelujah

Mbese wowe wubahira Imana iki???

Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya babaye urugero rwiza kuri iyi ngingo kuko batitaye ku buzima bwiza Imana yabashyizemo I Baburoni ngo babugundire,

Ahubwo bahisemo kubusiga bagapfa bacyubaha Imana batubahiraga ibigaragara bituma bahakanira umwami bamaramaje ku cyifuzo cye cyo gusenga ibitari Imana

Mu gihe Yerebowamu we yahisemo gusuzugura Imana ngo akomeze ubwami yari yamuhaye.

Ariko Yozefu nawe yitwaye neza agaragaza ko atubahiraga Imana igitsure cya se wari waramukundwakaje akanamutoza kubaha Imana.

 

Mbese wowe wubahira Imana iki?

Ø  Uyubahira ko yatanze Yesu ikatubyaza ubutumwa bwiza bwaduhesheje kuba abaragwa b'ubugingo buhoraho?

Ø  Uyubahira ko wasanze iwanyu bayubaha nawe ukagendera muri icyo kigare?

Ø  Uyubahira ubutunzi yaguhaye?

Uyubahira iki????

Umushumba umwe yaragize ati:

 

Ø  Kubaha Imana ni icyemezo umuntu afata akavuga ngo:

"Nzayubaha mpaze, nzayubaha nshonje,

Nzayubaha nkunzwe,

Nzayubaha bahari cyangwa batanahari."

Dukwiriye gusenga Imana natwe tukabasha kugendera muri iki cyemezo cyo kubaha Imana dufatiye kuri uru rugero rwa bene data babinyuzemo neza.

 

Shalom

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Math Captcha
− 5 = 3