IMPAMVU DUKWIRIYE KUBABARIRA (Igice cya3)
Luka 23:34 Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”Bagabana imyenda ye barayifindira. Reka mbabaze kugira ngo twunve iri jambo: Impumyi iramutse ikugonze (ikugwiriye) wayirenganya? Ngira ngo wayibwira ngo Sorry。

 

3. NI UKO ABATUBABAZA BATAZI ICYO BAKORA

 

Ibyanditswe bigaragaza abadakijijwe nk'impumyi ndetse ibi bituma bahora mu mwijima n'ubwo haba hari umucyo (cya gihe uba wumva byumvikana)

NB: Nituvuga abadakijijwe ntiwumve abadafite amadini, ahubwo wumve abadafite Yesu.

Niba rero uyu muntu akubabaje wagakwiriye kwibuka ko ari impumyi bikakorohera kumugirira imbabazi.

Iki nicyo Yesu yakoze abwira data ati: "Ntibazi icyo bakora."

Pawulo nawe yakoresheje iyi nyurabwenge yerekana impamvu Imana yamubabariye:

1 Tim 1:13 nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;

Nawe rero ujye utugirira imbabazi kuko

Hari n'igihe tukubabaza tutamenye ko twakubabaje kuko dufite imyumvire itandukanye,

 

Ikiranga umuntu Ubona, iyo akubabaje aza kukubwira ngo mbabarira aho abiboneye, ariko bamwe navuze batabona ukwiriye kubabarira n'ubwo baba batagusabye imbabazi nka kumwe Imana yatubabariye.

Niba kandi ari mwenedata wakubabaje, uzamusange mwigorore, nakubera mwenedata akamenya ko yakosheje azikiranura nawe, ariko natanabikora uzamugirire imbabazi kubwo kwibuka ko ashobora kuba we abona ntacyo bitwaye, n,ubwo atari byiza kumva umuntu uko wiyumva, biba byiza kubanza kumwumva uko yiyumva ukazamufasha guhinduka nyuma

 

Mbere yo gusoza reka twibaze ikindi kibazo gikunda kugora benshi

Mbese kubabarira umuntu bivuze ko ukomeza kumugirira ikizere???

Nk'uko tubiziranyeho, ikizere ni ikintu cyubakwa si ikintu umuntu atoragura

Gusa hari umuntu utsindira ikizere cyawe kugeza ku rwego n'iyo yaguhemukira Ubona ko ari ibyago yagize kuko ari umuntu bitewe n'uko muba musanganywe.

bamwe baravuga ngo:

Iyo ubabariye uribagirwa ariko ubwonko Imana yaduhaye ntibugira ahantu ho gusiba ariko hari ikindi bushobora kubwo kumenya.

Bushobora kutarebera umuntu mu ikosa yakoze ubushize ahubwo akababarirwa nk'uko navuze ko natwe tubikenera.

Twibukiranye ko kubabarira no kwakira imbabazi bitandukanye.

Dusabwa gutunga imbabazi muri twe tutitaye kubazazakira n'abatazazakira.

Uku kandi niko dusabwa kwakira imbabazi iyo twakosheje kuko n'ubwo umuntu yazikwima uzimusabye Imana iraziguha.

Gusa ntukishongore nka bamwe ngo Imana yarambabariye nushaka wowe ubireke.

Iyo rero umuntu akubabariye kumubabarira bivuze kumutandukanya n'ububi bwe n'ubwo wabyibuka ukabyibukana imbabazi ntubyibukane umunabi n'umutima mubi.

Iyo umubabariye agahinduka biba byizaaaa ndetse cyane kuko umubano ukomeza bisanzwe.

Ariko iyo adahindutse uba ugomba kumubanira uko ari bidaturutse ku rwango no ku munabi ahubwo biturutse ku buryo umuntu ameze

Reka dufate ingero:

Niba umuntu akunda kwica gahunda ni byiza kumwakira ukanamubabarira ugasigara umwigisha kubahiriza gahunda ariko ibisaba gukorwa kuri gahunda utabyikorera ukabiha ababishoboye.

(Urumva ko mu mbabazi harimo no kumurinda ibyo atashobora ahubwo)

Babarira abantu unirinda kubikoreza imitwaro badashoboye ahubwo ubafashe kuba bagera ku kigero cyo kuyikorera.

None se waziza umwana w'imyaka 5 kutavomesha ijerekani?

Oyaaaa, ahubwo urayimurinda ukamuha akajerekani gato kuko nta kizere umufitiye ko yayibasha kubw'ikigero cye.

Umuntu rero wababariye ariko ntahinduke ubana nawe uko ari ukamurinda imitwaro atabasha kwikorera.

Niba umuntu aroga kumushyira umwana wawe udashaka ko agufasha kwica uba umuhaye akazi atari bushobore.

Rekera umwana mu rugo, nk'uko n'ubundi utamutwara ahandi hantu hatera ikibazo kuri we.

Ni nako udakwiriye kuguriza umuntu amafaranga uzakenera vuba kandi uzi ko yambura, ujye umuha ayo utazakenera kandi wumva wamuharira ariko ntuzange kumufasha.

Kubabarira rero ntibikuraho kwirinda aho bishoboka.

Gusa iyo uwo wababariye agukeneyeho ubufasha kandi ubufitiye ubushobozi ukabumwima uba warababariye ku munwa ntuba warababariye ku mutima kandi abababarira gutya mwabonye ko Yesu yabaciriyeho iteka'

Muhabwe umugisha.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Math Captcha
36 − = 31